Musenyeri Hieronymus Emusugut Joya, uyobora Diyosezi Gatolika ya Maralal muri Kenya, yashyize ho isaha ntarengwa y'abapadiri yokuba kugera mu rugo.
Musenyeri Hieronymus Emusugut Joya, uyobora Diyosezi Gatolika ya Maralal muri Kenya, yasabye abagore kwirinda kwegera abapadiri bagamije kubashukisha urukundo cyangwa kubashyira mu bishuko.
Yavuze ko nubwo abapadiri biyemeza kubaho mu mu bumanzi no kudashaka, na bo ari abantu basanzwe bashobora guhura n'ibigeragezo, bityo asaba abakirisitu kubafasha kubaho mu ndangagaciro biyemeje aho kubashyira mu bibagerageza.
Musenyeri Joya yanatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika by'agateganyo abapadiri batandatu ku mirimo yabo nyuma yo kubashinja imyitwarire inyuranyije n'amahame ya Kiliziya Gatolika.
Mu rwego rwo gukomeza gukaza imyitwarire n'imiyoborere myiza muri diyosezi ayoboye, Musenyeri Joya yashyizeho amabwiriza mashya agomba kubahirizwa n'abapadiri bose.
Muri ayo mabwiriza harimo ko umupadiri wese agomba kuba yageze iwe bitarenze saa moya z'umugoroba (19:00), kutemerera abashyitsi kurara mu mazu y'abapadiri, no kubuza ikoreshwa ry'inzoga, hagamijwe gukomeza ubuzima burangwa n'ubunyamwuga, ubupfura n'indangagaciro za Kiliziya.
Musenyeri yavuze ko ayo mabwiriza agamije kurinda isura nziza ya Kiliziya, kongera icyizere abakirisitu bafitiye abashumba babo no gukumira imyitwarire ishobora guteza ikibazo umurimo wa gishumba n'ubutumwa Kiliziya ifite mu muryango n'isi muri rusange.
Bagabo John
