Polisi y'u Rwanda yavuze ko kubera imirimo yo gusana inkingi z’umuriro w’amashanyarazi ahitwa Ruliba, umuhanda Kigali-Kamonyi uraza kuba ufunze kuva saa sita z’ijoro kugeza saa cyenda za mugitondo cyo kuri uyu wagatanu tariki ya 10 Gicurasi 2024.
Itangazo riri kurubuga rwa X ya Polisi y'u Rwanda rigira riti" Turabamenyesha ko kubera imirimo yo gusana inkingi z’umuriro w’amashanyarazi ahitwa Ruliba, umuhanda Kigali-Kamonyi uraza kuba ufunze kuva saa sita z’ijoro kugeza saa cyenda za mugitondo."
Polisi yasabye abakoresha imodoka nto gukoresha umuhanda Ruliba-Karama-Nyamirambo
Abakoresha imodoka nini barasabwa kuba bihanganye mu gihe imirimo yo gusana yihutishwa.
Abapolisi baraza kuba bahari kugirango babayobore.
Bagabo John