Abayobozi b'ibigo by'amashuri yisumbuye bose muri Tanzania batangiye gutanga Amashilingi yoguha Perezida Samia azakoresha mu matora yo muri 2025
Abayobozi b'ibigo bya Segonderi basaga 3500 mu gihugu hose nibo bateranye mu nama yari igamije kubashishikariza kwitanga Amashilingi azifashishwa na Perezida Samia mu matora yo muri 2025.
Miliyoni imwe n'ibihumbi maganatandatu niyo azatangwa nabo barimu, hanyuma ashyikirizwe Perezida Samia kugirango azifashishwe mu kuzuza ifomu yo guhatanira umwanya w'Umukuru w'igihugu.
Aba bayobozi bavuze ayo Mashilingi yagenewe Perezida Samia uturuka mu ishyaka riri ku butegetsi rya CCM Chama Cha Mapinduzi, kandi ngo bizeye badashidikanya ko ariwe uzegukana intsinzi.
Bagabo John