•     

Uganda: Umugore witabye Telefone saa saba zijoro agiye kurya inyama, basanze yapfuye

Muri Uganda hari inkuru yateye urujijo, umugore yitabye Telefone saa saba zijoro ahamagawe n'umuntu ngo ajye ku mugurira inyama, maze mu gitondo basanga umurambo we hafi y'ikiyaga cya Vigitoriya.

Yitabye Telefone saa saba zijoro agiye kurya Inyama, mu gitondo basanga umurambo we hafi y'ikiyaga cya Vigitoriya

Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu batatu bacyekwaho uruhare mu kwica Nyakwigendera Paulina Lokiru.

Amakuru y'ibanze avuga ko uwo Nyakwigendera ngo yitabye Telefoni mu ma saa saba zijoro agiye guhura nuwo muntu ngo amugurire inyama.

Umugabo wa Nyakwigendera yavuze ko we yari mu kazi ka nijoro aho akora akazi k'ubuzamu, yavuze ko nawe yamenye amakuru mu gitondo ko umugore we bamusanze yishwe umurambo we uri hafi y'ikiyaga cya Vigitoriya.

Ibi byabereye mu karere ka Busiya mu Burasirazuba bwa Uganda, ku wa 8 Gicurasi 2024 nkuko ikinyamakuru Dairy Monitor cyabitangaje.

Bagabo John