Umusore yitabye Imana ariho yoga mu kiyaga, bagenzibe aho ku mutabara ahubwo bakomeza gufata Video kugeza arengewe n'amazi.
Umusore wo mugace kitwa Sabati, mu Ntara ya Vihiga muri Kenya, yajyanye n'abandi basore babiri bajya koga mu kiyaga kitwa Lusengeli.
Ubwo bageraga kuri icyo kiyaga batangiye koga ariko banafata amashusho kugirango baze kuyasangiza inshuti zabo ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo bariho boga, umwe muri abo basore utatangajwe amazina yahise arengerwa n'amazi ariko bagenzi be bagirango yahisemo kugera kure naho yariho arengerwa n'amazi, ibi byabaye abo basore bariho bafata amashusho aho kwihutira ku mutabara.

Uwo musore yahise arengerwa n'amazi kugeza yitabye Imana.
Abo basore bahise bashyira ayo mashusho ku mbuga nkoranyambaga berekana ko bagize ibyago mugenzi wabo akitaba Imana azize kurengerwa n'amazi.

Bagabo John
