•     

Kenya: Abantu 161 bitabye Imana umunsi umwe bazize Umwuzure

Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata 2024, abantu 161 bitabye Imana bazize Umwuzure waturutse ku mvura nyinshi imaze iminsi yibasiye ibice butandukanye by'igihugu nkuko byemejwe n'Umuvugizi wa Leta Isaac Mwaura.

Abantu 161 bitabye Imana bazize Umwuzure

Amakuru avuga ko umuryango utabara imbabare Croix Ruge, wagerageje gutabara abantu basaga 100, bari mu bice byibasiwe n'umwuzure.

Itsinda rishinzwe ubutabazi, ryavuze ko ku ishuri ry'Abakobwa rya Ngeya,  riherereye ahitwa Mai Mahui muri Naivasha,  ariho hibasiwe cyane n'imvura yaguye arinyinshi igatuma umwuzure uhitana abasaga 161.

Amarira yari yose ku miryango  yaburiye ababo muri iyo mvura, ubwo bageraga ahabereye uwo umwuzure.

Ntabwo ari muri Kenya gusa kuko nomuri Tanzania imvura imaze iminsi igwa imaze guhitana abatari bake, ndetse no mu Rwanda hakaba hatanzwe impuruza yuko abaturage baturiye Imigenzi ko bagomba kwirinda kuko mu cyumweru cyambere cya Gicurasi 2024 hazagwa imvura ishobora guteza umwuzure.

Bagabo John