Bamwe mu bayoboke bitorero rya ADEPR mu ntara y’Iburengerazuba, bandiye inzego zitandukanye harimo na Perezidanse basaba ko yabakuriraho Ndayizeye isaie kubera amakosa bamushinja.
Mubyo aba bayoboke bashingiraho basaba ko Pasiteri Ndayizeye isaie yakurwa ku mwanya w'Unushumba mukuru wa ADEPR, harimo ivangura, itoteza n’itonesha.
Inyandiko ikinyamakuru Rubanda gifitiye Kopi, igaragaza bimwe mu byaha ndetse n'amakosa byakozwe na Ndayizeye isae harimo nokuba asesagura umutungo w'itorero bitewe nimanza amaze gutsindwa zikomoka kuri bamwe mu bakozi bitorero yirukanye mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Bamwe mu ganiriye n'iki kinyamakuru bavuga ko kuba bandikiye inzego nkuru zirimo na Perezidansi bizeye neza ko mu bushishozi bw'uru rwego bazabona igisubizo kiza kandi bishimiye.
Twashatse kumumenya icyo urwego rw'imiyoborere mu Rwanda RGB runafite mu nshingano ibijyanye n'amadini n'amatorero ruvuga kuri ubu busabe bwuko Ndayiseye ya kweguzwa, ariko ntabwo byadukundiye kuko mu butumwa Umunyamakuru yandiyeke Umuyobozi w'uru rwego atabashije kubusubiza.
Usibye aba bayoboke ba ADEPR bo mu Ntara y'Uburengerazuba banditse basaba ko Pasiteri Ndayizeye Isaie ya kweguzwa, hari hashize iminsi mu bitangazamakuru bitandukanye bigaragaza bamwe mu bayoboke bagiye basaba ko Ndayizeye ya kweguzwa ndetse hari n'umwe mu bashumba wagaragaye avuga ko Aciye Pasiteri Ndayizeye ko azajya yigisha ari igicibwa kugeza ubwo Nyiri Torero Yesu Kristo azashyiraho umusimbura.
Barifuza ko Pasiteri Ndayizeye Isaie ya kweguzwa
Kugeza ubu muri ADEPR icyo bumva cyaruhura imitima yabamwe mu bayoboke biri torero nuko Umuyobozi wabo Pasiteri Ndayizeye isaie ya kweguzwa.
Bagabo John