•     

Bitarenze 30 Gicurasi 2024 Islam izaba yabonye Abayobozi bashya

Nyuma y'imyaka irenga ine hategerejwe amatora muri Islam yo gusimbura abari abayobozi bashoje manda yabo y'imyaka itanu bemerewe n'itegeko, mu gihe kitarenze ukwezi kumwe hazaba hamaze kuboneka Ubuyobozi bushya by'Umuryango wa ba Islam mu Rwanda uzwi nka AMUR RMC

Bitarenze kuri 30 Gicurasi 2024 Islam izaba yabonye Abayobozi bashya

Ibi ni byemejwe mu inama idasanzwe yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mata 2024 hifashishijwe ikorana buhanga rya ZOOM, ni Inama yari iyobowe na Mufti w'u Rwanda Hitimana Salim.

Inama yateranye hifashishijwe ikorana buhanga rya ZOOM, yari iyobowe na Mufti w'u Rwanda Sheikh Hitimana Salim 

Muri iyo nama AMUR RMC yahawe igihe kingana n'ukwezi kumwe gusa ngo ibe yamaze gutegura no gukoresha amatora mu nzego zose uhereye munzego zo hasi kugeza ku nzego nkuru arinazo zitoramo Mufti.

Iyo nama yemeje ko amatora azaba yarangiye ku wa 30 Gicurasi 2024 ndetse iyo nama yashyizeho inemeza abagize kimisiyo y'amatora. 

Comite iriho yari imaze imyaka inne yarashoje Manda ariko kubera impamvu zitandukanye harimo n'icyorezo cya  Covi-19 ayo matora yari yarasubitswe.

Mufti w'u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yatowe muri 2016, atorerwa Manda y'imyaka itanu

Amatora yaherukaga yari yabaye tariki ya 30 Gicurasi 2016, ubwo Mufti Sheikh Hitimana Salim ariwe watsinze ayo matora n'amajwi 44% ni mugihe uwo bari bahanganye Musa Gatete yagize amajwi 9%

Bagabo John