•     

Ba ofisiye bakuru 34 biga mu Ishuri rikuru rya Polisi bari muri Qatar

Ba ofisiye bakuru bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika biga mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), riherereye mu Karere ka Musanze, abagera kuri 34 bahagurutse berekeza muri Qatar kuri iki cyumweru tariki 28 Mata 2024, uru rugendo rukaba ruzamara icyumweru.

Ba Ofisiye bakuru bapolisi 34 bari mu rugendo shuri muri Qatar

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi, Commissionner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yavuze ko urugendoshuri rukorwa n'abanyeshuri; haba urukorerwa imbere mu gihugu n'urwo hanze, biba biri muri gahunda y’amasomo ahabwa   ba Ofisiye bakuru bo mu nzego zishinzwe  kubahiriza amategeko kugira ngo bibafashe kunguka ubumenyi ku bikorerwa mu kazi no kubihuza n'inyigisho bigiye mu ishuri."

Ku munsi wa mbere w'urugendoshuri, basuye ishuri rya Polisi rya Doha, bakirwa na Perezida w’iryo shuri, Brig. Gen Abdul Rahman Majid al-Sulaiti.

Batemberejwe muri iryo shuri, berekwa  ibice bitandukanye birigize birimo ibyumba bitangirwamo amahugurwa atandukanye arimo ajyanye no gukumira ibyaha, ipererereza no gukurikirana ibyaha ndetse n'ahatangirwa imyitozo yo kurasa.

Muri uru rugendoshuri bazasura Ishami rishinzwe kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, Inzu ndangamurage ya Qatar n'ahandi hatandukanye.

Insanganyamatsiko igira iti: “Iterambere ry'ubukungu n’imibereho myiza, ubutabera n’imiyoborere myiza nk’inkingi y’amahoro n’umutekano", 

Uru rugendo rwateguwe mu rwego  rwo kubafasha guhuza amasomo bigira mu ishuri n'akazi gakorerwa aho basura n'uruhare bigira mu iterambere ry’ubukungu n'imibereho myiza, imiyoborere n'ubutabera ndetse n’amahoro n’umutekano.

Ba ofisiye bakuru mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko baturuka mu bihugu bitandukanye by'Afurika, bamara igihe cy'umwaka mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC), bahabwa amasomo akubiye mu bice bitandukanye, arimo ay’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'amahoro no gukemura amakimbirane, ubumenyi ku miyoborere n’ajyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.