•     

Umupolisi uherutse kwicwa n'ibisambo nibwo yari agipasinga

Umupolisi witwa Kimutai Bett uherutse kwicwa n'ibisambo mugace kitwa Kitale – Lodwar, mu ntara ya Turkana muri Kenya, Umubyeyi we ufite ipeti rya Inspekta Daniel Kimeli Kiplagat. Yatangaje ko umwana we aribwo yari agisoza amasoma ya gipolisi muri 2022.

Umupolisi yitabye aguye mu mvururu n'abajura

Ubwo se w'uyu nyakwigendera yagarukaga ku buzima bw'umwana we, yavuze ko yoherejwe hamwe n'abandi bapolisi kujya guhosha imvururu zari mu gace ka Kitare ziturutse ku bisambo byiba amatungo

Uwo nyakwigendera ngo nibwo bwambere yari agiye mu kazi nkako ko kurwanya ibisambo, ati'' twavuganye mu gitondo nka saa mbiri niminota 20 kuri Telephone, nyuma naje ku bwirwa ko mubantu baguye muri izo mvururu hagati ya Polisi n'ibisambo harimo n'umwana wange".

Muri zo mvururu abapolisi barindwi bakomerekeye muriyo mirwano harimo nuwo wahasize ubuzima.

Abajura batwitse imodoka ya Polisi banatwara imbunda ndetse n'imyambaro yabo bakomerekeje 

Abo bajura batwitse imodoka ya Polisi batwara imbunda bambuye abo bapolisi ndetse nimyenda bari bambaye.

Mu cyumweru gishize Minisitiri w'umutekano imbere mu gihugu Prof Kithure yatangaje ko intara za  Samburu, Baringo, Elgeyo Marakwet, Turkana, West Pokot, Turkana, na Laikipia zugarijwe n'abajura kuburyo hakenewe koherezwayo inzego z'umutekono harimo n'ingabo.

 Bagabo John