•     

Abanyeshuri 20 bitabye Imana bazize impanuka y'imodoka

Leta ya Uganda yatangaje ko ihagaritse by'agateganyo ingendo zose z'amashuri, zirimo n'urugendoshuri mu gihugu hose, kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza. Iki cyemezo gifashwe nyuma y'impanuka ikomeye ya bisi yahitanye abanyeshuri 20, ubwo bari mu rugendo rwo gutaha bavuye mu rugendoshuri rwabereye ku masumo ya Sipi Falls, mu burasirazuba bwa Uganda.

Impanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 16 Nyakanga 2026,  mu Karere ka Kapchorwa, mu burasirazuba bwa Uganda.

Nk'uko Polisi ya Uganda yabitangaje, iperereza ry'ibanze rigaragaza ko umushoferi yabuze ubushobozi bwo kugenzura bisi, iva mu muhanda maze  igonga urutare runini, ihita irenga umuhanda irahirima.

Iyo bisi yari iya King David Junior School yo mu mujyi wa Kampala, ikaba yari itwaye abanyeshuri bari bavuye mu rugendoshuri rwo gusura amasumo ya Sipi Falls.

Mu bahasize ubuzima harimo uwashinze ndetse akaba n'umuyobozi w'icyo kigo cy'amashuri, Tadeo Ssekade. Abandi bantu batatu bakuru n'abanyeshuri.

Guverinoma yafashe icyemezo cyo guhagarika by'agateganyo ingendo zose z'amashuri n'ingendoshuri kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza.

Abaturage n'abafatanyabikorwa bo mu rwego rw'uburezi bakomeje gusaba Guverinoma gufata ingamba zikomeye zo kurushaho kurinda umutekano w'abanyeshuri mu ngendo, zirimo kugenzura neza imodoka zikoreshwa mu rugendo rw'amashuri no gukaza ishyirwa mu bikorwa ry'amategeko agenga umutekano wo mu muhanda.

Impanuka zo mu muhanda zikomeje kuba ikibazo gikomeye muri Uganda. 

Bagabo John