Umuyobizi w'umudugu wa Karuhura mu kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kirehe mu karere ka Kirehe, ari mu kigo cy'inzererezi azira kurenga Kumabwiriza akenga ibinyobwa by'ibikorano.
Ayamakuru yemejwe n'Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w'Umurenge wa Kirehe Nzamukosha Clementine mu kiganiro yahaye ikinyamakuru rubanda.
Gitifu Nzamukosha Clementine yavuze ko uyu Mudugudu Nahayo Erasto, yatse icyangombwa cy'inzoga azakoresha mu birori by'ubukwe bw'umukobwa we bwagombaga kuba tariki ya 15 Nyakanga 2026, hanyuma agahita arenga ku mabwiriza agahitamo kwenga ibinyobwa by'ibikorano.
Ibaruwa ikinyamakuru rubanda gifitiye kopi, igaragaza ko Nahayo Erasto, yari yasabye ko muri ibyo birori azakoresha ibinyobwa bya Burarirwa harimo Fanta hamwe na Pinada, ariko nyuma aza kwenga ibinyobwa by'ibikorano.
Amakuru ikinyamakuru cyakuye mu baturage ngo ni uko Nahayo Erasto Usanzwe ari Umudivantisite w'Umunsi wa Karindwi, yaba yarenze Ubushera.

Ati" Yaciwe amande yibihumbi 100 nk'uko ubibona kunyemezabwishyu ikindi yari yanze inzoga zinkorano kandi dufite ibaruwa ye yanditse agaragaza ibinyobwa azakoresha akora ibinyuranye nibyo yanditse asaba"
Gitifu yakomeje avuga ko Amabwiriza avuga ko umuntu ufatanwe inzoga zinkorano ziramenwa muruhame agacibwa amande yibihumbi 100 hanyuma akanajyanwa muri Reabilitation center., Aho amarayo ibyumweru bibiri.
Guverinoma y'u Rwanda iherutse gutangaza amabwiriza mashya agamije kunoza imitegurire y'ibirori n'umutekano wabyo.
Muri ayo mabwiriza harimo ko abantu cyangwa ibigo bategura ibirori bihuza abantu benshi bazajya babanza kubimenyesha ubuyobozi no gusaba uruhushya cyangwa icyemezo mbere yo kubitegura, kugira ngo inzego zibishinzwe zisuzume niba ibisabwa by'umutekano n'ibindi byubahirijwe.
Bagabo John
