Klarensi Usakazi w'imyaka 86, utuye mu Akarere ka Bahi mu Ntara ya Dodoma muri Tanzania, yashakanye n'uwahoze ari umugore w'umuhungu we witwa Mary w'imyaka 20, nyuma y'uko uwo muryango uvugako utari ufite ubushobozi bwo gusubiza inkwano.
Mary yabaye umugore wa munani wa Usakazi. Muri abo bagore harimo na batatu bakomoka mu muryango umwe, aho Usakazi avuga ko yakunze imyitwarire n'umuco w'uwo muryango kugeza afashe icyemezo cyo kuwushakamo abageni.
Usakazi yavuze ko umuhungu we na Mary babanje kubana umwaka umwe, ariko nyuma batangira kugira amakimbirane.
Yagize ati: "Ni byo koko yari umugore w'umuhungu wanjye Fredrick. ariko bamaze umwaka babana batangira kutumvikana. Nabonye ari byiza ko namurongora, maze umuhungu wanjye akajya gushaka undi mugore bazabana bakundana, kandi ni ko byagenze. Nanjye natanze inkwano."
Bagabo John
