Uwahoze ari Minisitiri w'Intebe Wungirije wa Kabiri wa Uganda ndetse n'umunyapolitiki w'inararibonye, Gen. Moses Ali, yitabye Imana afite imyaka 87.
Amakuru y'urupfu rwe yatangajwe na Perezida wa Uganda, , abinyujije ku rubuga rwa X, aho yavuze ko uyu mudepite wari uhagarariye akarere ka Adjumani West yitabye Imana ku wa 18 Nyakanga 2026 mu Bitaro bya Nakasero biherereye i Kampala, saa yine z'ijoro (22:00). Kugeza ubu, icyateye urupfu rwe ntikiratangazwa.
Mu butumwa bwo kwihanganisha umuryango n'abaturage, Perezida Museveni yavuze ko Gen. Moses Ali yari umwe mu bayobozi bakoreye Uganda igihe kirekire barangwa n'ubunyangamugayo n'ubwitange, aho yabanje kuba umusirikare mbere yo kwinjira muri politiki.
Museveni yagize ati: "Mbabajwe cyane no gutangaza urupfu rwa murumuna wacu Gen. Moses Ali.
Yamaze imyaka myinshi akorera igihugu cye nk'umusirikare n'umunyapolitiki, kandi tuzahora twibuka uruhare rukomeye yagize mu kubaka igihugu.
Gen. Moses Ali yavutse muri Mata 1939. Yahawe amahugurwa ya gisirikare muri Israel no mu Bwongereza mbere yo kwinjira mu Ngabo za Uganda mu 1968 nk'umusirikare wari mu mahugurwa (Cadet).
Mu buzima bwe bwo gukorera igihugu, yagiye ahabwa imyanya itandukanye muri Guverinoma ya Uganda, harimo n'uwa Minisitiri w'Intebe Wungirije wa Kabiri.
Azwi nk'umwe mu banyapolitiki bamaze igihe kinini muri politiki ya Uganda, aho yagize uruhare mu miyoborere, umutekano n'iterambere ry'igihugu.
Bagabo John
