•     

Hon Senateri Dr Frank Habineza yavuze ko haribyo azarebaho mu matora y'ubutaha

Senateri Dr Frank Habineza yavuze ko mu gihe abarwanashyaka ba (DGPR) Democratic Green Party of Rwanda, bamugirira ikizere azareba ku nyungu z'ishyaka, inyungu z'igihugu ndetse n'ibyungu ze bwite., akabona gufata icyemezo cyokureka kuba Senateri akajya kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu., mu matora ateganyijwe muri 2019.

Hon Senateri Dr Frank Habineza yavuze ko haribyo azarebaho mu gihe abarwanashyaka be bamuhitamo ko abahagararira nk'umukandi ku mwanya w'umukuru w'igihugu mu matora ataha

Mu kiganiro Hon Dr Frank Habineza yagiranye n'umuyoro wa YouTube KP Media 24,  mu kiganiro cyari kiyobowe na Jean Pierre Kagabo, cyagarukaga ku rugendo rwa Politiki rwa Hon Dr Frank Habineza,  haba mu gutangiza ishyaka ndetse kugeza ubu ishyaka rye rifite imyanya mu nteko Ishinga Amategeko ndetse no muri Sena.

Nyuma yogusobanura urugendo rwe muri Politiki rutari rwoshye kugeza aho ishyaka rimaze kwemerwa ndetse rigatangira guhatanira imyamya ikomeye harimo n'umwanya w'umukuru w'igihugu,  aho DGPR ry'iyamamaje inshuro ebyiri nubwo bitakunze ko DGPR ritsindira uwo mwanya ariko ryabonye intebe ebyiri mu nteko Ishinga Amategeko ndetse n'umwanya umwe muri Sena.

Umunyamakuru Kagabo yabajije Hon Dr Frank Habineza niba  hari ibyemezo bindi bikakaye yaba yiteguye gufata nkuko yabigenje mu myaka yashyize.

Hon Senateri Dr Frank Habineza 

Mugusubiza icyo kibazo Dr Frank yagize ati"   umuntu avuga ibyo agezemo".
Kagabo ati" reka nkorohereze muri 29 hari amatora y'umukuru w'igihugu  waba witeguye kuziyamamaza?

Hon Dr Frank Habineza yahise asibiza ko abarwanashyaka bamugiriye ikizere ntacyamubuza. Ati"  nge igihe cyose mpora ndi tayari abarwanashyaka bangiriye ikizere ntakibazo."

Kagabo yahise amubaza niba yahita arekura umwanya w'ubusenateri, Hon Dr Frank Habineza yahise amusubiza ati" konaretse ubudepite ubusenateri nibwo ntareka? 

Aha niho Hon Dr Frank Habineza yahereye agira ati" tuzapima inyungu z'ishyaka, inyungu z'igihugu ndetse n'inyungu zange hanyuma  turebe, nkuko twabihuje mu matora y'abadepite hari inyungu zange nemeye gutakaza, ariko nshyira inyungu z'igihugu imbere ndetse n'inyungu z'ishyaka ryange imbere".

Kugeza ubu ishyaka riharanira Demokarasi nokurengera ibidukikije DGPR,  rifite imyanya ibiri mu nteko ishinga Amategeko aho rihagarariwe na Hon Depite Ntezimana Jean Claude hamwe na Madam Hon Depite Masozera Icyizanye., rikanagira umwanya umwe muri Sena aho rihagarariwe na Hon Dr Frank Habineza  uherutse gusimbira kuri uwo mwanya Hon Senateri Mugisha Alexis. 

Bagabo John