•     

Musanze: Ikimoteri gitunganya imyanda cya miliyari 4,5 Frw kigiye kuzura

WASAC Group ku bufatanye n’Akarere ka Musanze bari kubaka ikimoteri cya miliyari 4,5 Frw kizajya gitunganya imyanda yose, harimo iyo mu musarani n’ibishingwe, kikavamo ifumbire na briquet.

Ikimoteri gitunganya imyanda cya miliyari 4,5 Frw kigiye kuzura

Mu Karere ka Musanze hari kubakwa ikimoteri kigezweho kizatwara miliyari 4,5 Frw, kizajya gitunganya imyanda iva mu ngo no mu bwiherero kikavamo ifumbire na briquet.

Iki kimoteri kiri kubakwa mu Murenge wa Gacaca ku bufatanye bwa WASAC Grou n’Akarere ka Musanze, kikazuzura muri Kanama 2026.

Bamwe mu baturge baturiye  ahubakwa uru runga babwiye  Umunyamakuru wa Rubanda ko  iki kimoteri  kizabafasha gukemura ikibazo cyo kuvidura ubwiherero, cyane cyane mu bice by’amakoro aho gucukura ubwiherero bigoye.

Bati" Hano hantu dutuye kubera hari amakoro  usanga gucukura ubwiherero buri uko bwizuye  bigorana, ariko ubu bizajya bidufasha mu kuvidura. "

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze  bwo buvuga ko iki kimoteri  kizongera isuku n’isukura ndetse kigabanye amafaranga yakoreshwaga mu kujyana imyanda i Kigali., ikindi ni uko iki kimoteri kizanifashishwa na tumwe mu turere tw'iyi Ntara y'Amajyarugu nkuko byasobanuwe n'Umuyobozi w''Akarere Nsengimana Claudien, mu kiganiro n'itangazamakuru. 

Bagabo John 