•     

Nubwo Jenoside yarangiye ariko ingengabitekerezo yayo iracyahari- Dr Frank Habineza

Perezida w'Ishyaka riharanira Demokara no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR) Akaba n'Umusenateri muri Sena Hon Dr Frank Habineza, yashimangiye ko nubwo Jenoside yarangiye ariko Ingengabitekerezo yayo itarangiye, bityo ko buri wese asabwa ku yirwanya yivuye inyuma.

Green Party yunamiye abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubu n'ubutumwa Hon Dr Frank Habineza yatanze kuri uyu wagatanu tariki ya 5 Kamena 2026, Ubwo Ishyaka Green Party of Rwanda ryasuye Urwibutso Rushyinguyemo Abanyepolitiki  rwa Rebero.

Iki gikorwa cyari kigamije kuzirikana uruhare rw’abanyapolitiki bagaragaje ubutwari mu guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, kwimakaza demokarasi no kurengera uburenganzira bwa muntu mu bihe igihugu cyari cyugarijwe n’amacakubiri n’ingengabitekerezo y’urwango. 

Nubwo baharaniraga indangagaciro zubaka igihugu, benshi muri bo bishwe bazira guhagarara ku kuri no kwamagana ivangura ryagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo yatangiye ku rwibutso, Perezida w'Ishyaka riharanira Demokara no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR) Hon Senateri Dr Frank Habineza,  yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri Munyarwanda, kuko ari uburyo bwo gusigasira amateka nyayo y’ibyabaye.

Ati" tugomba kwiga amateka ndetse tukanayazirikana tukamenya gutandukanya Abanyepolitiki beza ndetse n'Abanyepolitiki babi, kuko aba baruhukiye hano bazize Politike mbi".

Aha ninaho Hon Senateri Dr Frank Habineza yahereye avuga ko nubwo Jenoside yarangiye ariko ntabwo ingengabitekerezo yayo yarangiye.

Ati"mugomba kumenya ko nubwo Jenoside yarangiye ariko ntabwo ingengabitekerezo yayo yarangiye, hari abagihakana ndetse bakanapfobya Jenocide yakorewe abatutsi., turacyabona bimwe mu bihugu duturanye bikimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'urwango."

Yagaragaje ko kwibuka bidakwiye kugarukira ku kuzirikana abazize
Jenoside gusa, ahubwo ko bikwiye no kubera Abanyarwanda umwanya wo gukura amasomo mu mateka no gukomeza kurinda ibyagezweho mu rugendo rwo kubaka igihugu.

Bagabo John