Urukiko rwo muri Uganda rwakatiye umugabo utabona witwa Birungi, guhanishwa igifungo cy’imyaka irindwi nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya ku gahato umukobwa w’imyaka 15.
Uwo mukobwa ufite imyaka 15 utatangajwe amazina ye yagize ati" nari ndyamye hasi mu gihe Birungi we yari aryamye ku gitanda, ahagana saa yine z’ijoro yavuye ku gitanda aza aho nari ndyamye, ampatira gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato, Nagerageje kubyanga ariko andusha imbaraga. Amaze kubona ko nkiri isugi, yatangiye kwiyemera avuga ko azanyitaho kuko afite amafaranga.”

Uru rubanza rwaje kuburanishwa n’urukiko, maze uregwa ahamwa n’icyaha, akatirwa igifungo cy’imyaka irindwi muri gereza.
Gusa ntabwo higeze hatangazwa icyo uyu Birungi wasambanyije uwo mukobwa icyo bapfanaga.
Bagabo John
