•     

Ababikira bane n'umushoferi bitabye Imana bazize impanuka

Ababikira bane n'umushoferi muri Tanzania bitabye Imana bazize impanuka y'imodoka, ubwo imodoka barimo yagonganaga imbona nkubone n'ikamyo.

Umuyobozi wa Polisi mu  ntara ya Mwanza Wilbrod Mutafungwa, yatangarije ikinyamakuru Mwanchi rubanda rukesha iyi nkuru, maze avuga ko iyo mpanuka yabaye kuri uyu wa mbere tariki 15 Nzeri 2025.

Ati" Ababikira bane bo mu muryango wa Karmeli ndetse n'umushoferi nibo bitabye Imana, ni mugihe undi mu bikira we yakomeretse ajyanwa mu bitaro bikuru bya Bugando".

Mutafungwa yakimeje avuga ko abo babikira bari bavuye ahitwa mu ntara ya Mwanza bagiye ku kibuga kindege, maze bahita bahura n'ikanyo yari ivuye mu karere ka Misungwi, imodoka yarimo abo babikira ihita igongana niyo kanyo maze abo babikira bane bahita bitaba Imana., muri abo babikira harimo umubikira umwe ukomoka mu gihugu cy'ubutaliyani., ndetse n'abandi babiri bakomoka muri Kenya.

Bagabo John