Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yavuze ko ubuyobozi bukomeje gushyira umuturage ku isonga binyuze muri gahunda ya “Duhari ku Bwanyu”, igamije kwegera abaturage no gukemura ibibazo bibugarije.
Yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, 21 Gicurasi 2026. ubwo yakoranaga inama n’abaturage b’Akagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Kagogo, aho abaturage baganirijwe ku ruhare rwabo mu kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza.


Abayobozi b’inzego z’umutekano bitabiriye iyo gahunda basabye abaturage kurushaho gukora irondo neza, kwirinda ibikorwa bihungabanya umutekano birimo ubusinzi, ubuharike n’ubushoreke, ndetse no kwirinda kwambuka umupaka banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.


Muri iyo nama kandi abaturage basobanuriwe ibikubiye mu itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango, banahabwa ubutumwa ku gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko hagamijwe ubutabera bwunga n’ubwiyunge. Meya Mukamana Soline yanakiriye ibibazo abaturage bagejeje ku buyobozi ndetse bimwe bihita bikemurirwa aho.
Bagabo John
