•     

Burera: Imiryango 177 yahawe Amabati yo kubakisha ubwiherero bwujuje ibisabwa

Mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera habereye ubukangurambaga bugamije guteza imbere isuku n’isukura, bwateguwe n’Akarere ka Burera ku bufatanye na WaterAid Rwanda, hagamijwe gukangurira abaturage gukomeza kwita ku isuku no gukoresha ibikorwa remezo by’isukura byujuje ibisabwa.

Iki gikorwa cyahuje abayobozi batandukanye, abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere, bibanda ku gushimangira uruhare rw’isuku n’isukura mu kurinda ubuzima bw’abaturage no kubungabunga ibidukikije, cyane cyane mu bice bikora ku gishanga cy’Urugezi.

Muri ubu bukangurambaga hanatanzwe amabati 354 yagenewe imiryango 177, kugira ngo abafashwe babashe kubaka cyangwa kuvugurura ubwiherero bujuje ibisabwa. Iyi nkunga yahawe abaturage bo mu Mirenge 6 ikora ku gishanga cy’Urugezi, mu rwego rwo gufasha guhangana n’ibibazo biterwa n’isuku nke ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Abayobozi bagaragaje ko kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa no kwimakaza umuco w’isuku ari imwe mu nzira zifasha gukumira indwara ziterwa n’umwanda, banasaba abaturage gukomeza gufata neza ibikorwa bahawe no kugira uruhare mu bikorwa bibungabunga isuku mu ngo no mu midugudu yabo.

Bagabo John