Depite Ahmed Saidani womuri Tunisia, yahamijwe n'urukiko kucyaha cyo gusebya Perezida Kais Saied aho yavuze ko ari umuyobozi wa Ruswa nyuma yo kunanirwa guhangana n'imyuzure imaze iminsi muri icyo gihugu., maze akatirwa gufungwa amezi umunani.
Mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka 2026, Depite Ahmed Saidani, yashyize ubutumwa kurubuga rwa Facebook maze anenge Perezida Kais Saied, mu buryo bwo ku muninura avuga ko ari umuyobozi wa Ruswa wananiwe kuhangana n'imyuzure ikomeje kwibasira Tunisia.
Nyuma yogutangaza ayo magambo, Depite Ahmed Saidani, yahise atabwa muri yombi maze akurikiranwa kucyaha cyo gusebya umukuru w'igihugu urukiko ruhita rumuhanisha gufungwa amezi umunani muri Gereza.

Perezida wa Tunisia Kais Saied
Ibinyamakuru byo muri Tunisia byatangaje ko uyu Depite Ahmed Saidani, asanzwe adacana uwaka na Perezida Kais Saied, kuko adahwema ku munenga imiyoborere ye.
Bagabo John
