Umunyamabanga w'ishaka riharanira Demokarasi nokurengera ibidukikije (DGPR)Hon Depite Ntezimana Jean Claude yasabye abarwanashyaka kudatinya kwinjira muri Politiki ndetse no kugira imyitwarire myiza aho batuye.
Mu ijamba rya Hon Ntezimana, yagize ati" murasabwa gukomeza kuba abarwana shyaka beza ndetse no kudatinya kwinjira muri Politiki".

Mubindi Hon Ntezimana yabwiye abarwanashyaka ko bagomba kuzana abandi barwanashyaka benshi, ikindi bakagira imyitwarire myinza aho batuye kuburyo umuntu azajya ababona ari aba Green., ari bandebereho.


Usibye ikiganiro cyatanzwe na Hon Ntezimana, hari bibindi biganiro byatanzwe byibaze kugukangurira abarwanashyaka gukora ubuhinzi n'ubworozi no gukoresha ifumbire n'imborera.
Kuri uyu wagatanu DGPR irakomereza mu karere ka Kirehe.
Bagabo John
