•     

HONGKONG: Amwe mu matungo yo mu rugo atunze indangamuntu

Mu mujyi wa Hong Kong mu gihugu cy’u Bushinwa, amatungo yo mu rugo ntifatwa nk’inyamaswa zisanzwe, ahubwo abarizwa mu bagize umuryango kandi akitabwaho mu buryo bwihariye. Kubera iyo mpamvu, hashyizweho uburyo bwihariye bwo kuyaha indangamuntu hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, hagamijwe kurengera uburenganzira bwayo no kuyitaho neza.

Mu Bushinwa Amwe mumatungo yo murugo atunze indangamuntu

Nk’uko biteganywa n’amategeko ya Hong Kong, imbwa zose zifite amezi atanu cyangwa arenga zigomba gushyirwamo indangamuntu ya microchip.

Iyi microchip ni agapfunsi gato gaterwa munsi y’uruhu rw’imbwa, kakaba gafite nimero yihariye ihuza itungo na nyiraryo mu bubiko bw’amakuru bw’Urwego rushinzwe Ubuhinzi, Uburobyi n’Ibidukikije (Agriculture, Fisheries and Conservation Department – AFCD)

Ifasha kumenya niba imbwa yarakingiwe ibisazi kandi ikanifashishwa mu gushakisha imbwa yabuze.
Injangwe na zo ntizisigaye inyuma. Kuva mu 2023, injangwe zose zigurishwa mu maduka acuruza amatungo zigomba gushyirwamo microchip mbere yo gushyikirizwa ba nyirazo. Ibi bigamije kugabanya akajagari k’amatungo abura cyangwa azimira ntabashe kugaruzwa.

Nubwo bimeze bityo, hari bamwe mu baturage batangiye guha amatungo yabo indangamuntu ngendanwa, ariko si itegeko ku batuye uwo mujyi. Hong Kong igaragaza ko guha itungo indangamuntu atari ukurishaka gusa, ahubwo ari no kurengera umutekano waryo no kuririnda kubura.

Mu bihano biteganywa, umuntu wese utunze imbwa ifite amezi atanu cyangwa arenga idafite microchip ashobora gucibwa ihazabu igera ku madolari 10,000 y’ama Hong Kong (asaga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda). Kandi uretse no kutayishyiramo microchip, uwata itungo rye na we ashobora gucibwa ihazabu ingana atyo cyangwa agafungwa amezi atandatu.

UWITUZE Hubert Tresor