Mwijoro ryatariki 15,03,2026 mumujyi wa Los Angeles Muri Leta zunze ubumwe za america kunshuro ya 98 habereye ibirori bifatwa nkibyambere kwisi Muri cinema bizwi nka Oscar’s award .
Filime Nziza (Best Picture): One Battle After Another. Iyi filime ni na yo yegukanye ibikombe byinshi (6), harimo n’icy’uwayoboye filime nziza.
Umuyobozi wa Filime Mwiza (Best Director): Paul Thomas Anderson (wayoboye One Battle After Another). Uyu ni umudari we wa mbere wa Oscar nyuma yo guhatana inshuro 11 zose.
Umukinnyi wa Filime w'Umugabo Mwiza (Best Actor): Michael B. Jordan (muri filime Sinners). Yashimishije benshi kubera uburyo yakinnye ari abantu babiri batandukanye muri iyi filime. Nigihembo cyambere atwaye nyuma yigihe kinini ayoboye Muri cinema

Umukinnyi wa Filime w'Umugore Mwiza (Best Actress): Jessie Buckley (muri filime Hamnet). Yegukanye iki gihembo nyuma yo kwiharira andi maserukiramuco yose y’uyu mwaka.
Umukinnyi Ukina Wungirije Mwiza w’umugabo . Abazwi nkaba (antagonist) Sean Penn wakinnye Muri film (One Battle After Another). Uyu ubaye umudari we wa gatatu wa Oscar.
Umukinnyi Ukina Wungirije Mwiza w’umugore Amy Madigan wakinnye muri filime (Weapons).
Amwe mumateka yanditswe:
Film yakunzwe nabenshi kubera inkuru yayo one battle after yatwaye ibihembo 6
Autumn Durald Arkapaw yabaye umugore wa mbere mu mateka wegukanye igihembo (Best Cinematography) kubera filime Sinners yasohotse umwaka ushize

Igihembo cyo guha agaciro abashinzwe guhitamo abakinnyi (Casting), aho Cassandra Kulukundis ari we wabaye uwa mbere wegukanye iki gihembo gishya muri Oscar.
Ibi birori byayobowe n'umunyarwenya Conan O'Brien, akaba ari na we wari wabiyoboye umwaka ushize.
Uwituze Hubert Tresor
