Inkuru y’iki kimasa cyo muri Bangladesh yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko abantu batangiye kugereranya isura yacyo n’iya Donald Trump, bavuga ko gifite imisatsi n’imiterere y’amaso bisa n’ibya Trump. Ibi byatumye kiba icyamamare mu gihe cya Eid al-Adha, umunsi Abayisilamu benshi babaga amatungo mu rwego rw’igitambo.
Iki kimasa cyari cyarateguriwe kubagwa nk’andi matungo yose yagombaga gutambwa kuri Eid, ariko amafoto yacyo amaze kujya hanze abantu benshi batangiye gusaba ko kitabagwa.
Hari abacyise “inyenyeri y’iwabo” cyangwa “igistari cyo ku mbuga nkoranyambaga”, bavuga ko kuba cyaramamaye byagombye gutuma gikizwa.
Mu mijyi imwe yo muri Bangladesh, abaturage n’abakoresha imbuga nkoranyambaga batangije ubutumwa bwinshi bwo kugisabira imbabazi, bavuga ko cyabaye ikimenyabose kandi ko kitabaye nk’andi matungo asanzwe.

Bamwe bagaragazaga ko kuba gifite umwihariko byagikwiye ubuzima, abandi bakabifata nk’urwenya rwashimishije benshi mu bihe bya Eid.
Amafoto y’iki kimasa yakomeje gusangizwa cyane kuri Facebook, TikTok na X, aho abantu benshi bagiye bashyiraho amagambo asekeje bavuga ko “Trump nawe afite umuvandimwe muri Bangladesh”.
Hari n’abagiye bafata amafoto yacyo bakajya kuyarebana n’aya Trump kugira ngo bagaragaze uko basa.
Nubwo nta makuru menshi yatangajwe niba cyaje gukizwa burundu cyangwa niba cyaraje kubagwa nyuma, inkuru yacyo yabaye imwe mu zavuzwe cyane muri Bangladesh muri ibi bihe bya Eid al-Adha, ndetse igaragaza uburyo imbuga nkoranyambaga zishobora gutuma ibintu bisanzwe bihinduka inkuru zikurura isi yose.
Bagabo John
