•     

Ishyaka Green Party rifite gahunda yo gushinga no gukomeza inzego z'ishyaka ku rwego rw'Umurenge

Perezida w'Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR) akaba n'umusenateri muri Sena y'u Rwanda Hon Senateri Dr Frank Habineza, yatangaje ko Ishyaka DGPR rifite gahunda yo gukomeza inzego z'ishyaka ku rwego rw'Umurenge.

Ni Ubutumwa Hon Dr Frank Habineza yashyize ku mbunga nkoranyambaga akoresha, kuri uyu wa 1 Werurwe 2026. Ubwo Ishyaka DGPR ryasozaga gahunda yo kubaka ubushobozi ku barwanashyaka bo mu Ntara y'amajyepfo. 

Ubwo butumwa bugira buti" Uyu munsi twasoje gahunda yo kubaka ubushobozi mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, aho twashoreje iyi gahinda mu  Karere ka Gicumbi, kuri uyu wa 1 Werurwe 2026.

Ku wa Gatanu twagiranye inama n’amahugurwa n’abayobozi mu Karere ka Gakenke, bikaba byari byakurikiye ibikorwa byabereye mu Turere twa Rulindo, Burera na Musanze.

Iyi gahunda igamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abayobozi batowe, no kurushaho gusobanura no kwimakaza amahame ya politiki y’ishyaka DGPR  ku nzego z’ibanze. 

Dufite kandi gahunda yo gushinga no gukomeza inzego z’ishyaka ku rwego rw’Umurenge.

Ubuyobozi bw’Uturere buzagira uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa iyi ntego nshya twihaye. 

Ni ngombwa kandi kugaragaza ko inzego z’Urubyiruko n’iz’Abagore ari inkingi z’ingenzi ziri muri iyi gahunda, kandi zizagira uruhare rufatika mu kuyishyira mu bikorwa.

Ishyaka rya Green  Party of Rwanda  rikomeje kwiyemeza guteza imbere imiyoborere myiza, ishingiye ku mahame arengera ibidukikije n’iterambere rirambye.

Bagabo John