Kuri Uyu 4 Mata 2026, Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Green Party Of Rwanda, ryahuguye abayobozi b'ishyaka mu karere ka Kamonyi basabwa gusangiza abandi ubumenyi bahawe ku rwego rw'umurenge.
Ubwo yatangizaga mu mugaragaro ayo mahugurwa Komiseri Mukuru mu ishyaka Green Party Hon Mugisha Alexis, yavuze ko aya Mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi buzabafasha mu mirimo yabo ya buri munsi ndetse nabo bakamanura ubumenyi bahawe bigisha abari ku rwego rw'umurenge.

Hon Mugisha Alexis Komiseri Mukuru muri Green Party
Mu kiganiro n'itangazamakuru, bamwe mu bahuguwe bavuze bishimiye ariya mahugurwa kuko bizabafasha gukora ubukangurambaga bazi neza amahame y'ishyaka.

Naho Madam Uwera Jacky Komiseri ushinzwe kurengera ibidukikije mu ishyaka Green Party yavuze ko abahuguwe bakwiye gufatanya n'inzego za leta mu gukangurira abaturage kurengera ibidukikije kugira uruhare m'ubukangurambaga ku kubungabunga amashyamba, amazi n’ubutaka kandi yanabasabye gutoza abaturage kwirinda ibikorwa byangiza ibidukikije nko gutema amashyamba no kwangiza ubutaka.

Madam Uwera Jacky Komiseri ushinzwe kurengera ibidukikije mu Ishyaka Green Party
Naho Hon Mugisha Alexis Mu kiganiro n'itangazamakuru yavuze ko ayamahugurwa ari mu rwego rwogufasha abarwanashyaka gucengerwe n'amahame y'ishyaka ndetse no kumenya aho Ishyaka rigana n'icyo ribamariye., ariko nanone banibutswa ko bagomba kuzana impinduka

Bagabo John
