•     

Ishyaka Green Party ryasabye abayoboke baryo kugaragaza ibyiza ishyaka ryakozeho Ubuvugizi

Ishya riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Green Party of Rwanda (GGPR) ryakoranye inama n'amahugurwa ku barwanashyaka bahagarariye abandi mu karere ka Muhanga, maze basabwa kugaragaza ibyiza Ishyaka ryakozeho Ubuvugizi.

Kuri uyu wagatandatu tariki ya 18 Mata 2026, Ubuyobozi bw'ishyaka Green Party bwari mu karere ka Muhanga, aho bwakoranye inama n'amahugurwa ku barwanashyaka bahagarariye abandi  ku rwego rw'akarere mu byiciro byose , urubyiruko,abagore na komite y'Akarere, biteganyijwe ko aba bahugurwa nabo bazajya guhugura bagenzi babo mu mirenge ,utugari n'imidugudu bigize aka karere .

Abahugurwa bigishwa amasomo ajyanye no kumenya neza amahame y'ishyaka rya Green Party , gusobanukirwa neza ingengabitekerezo yiri shyaka, kwihangira imishinga iciriritse ibyara inyungu,  guhangana n'ihindagurika ry'ikirere n'uruhare rw'umurwanashyaka mu kurengera ibidukikije, bakigishwa  kandi n'akamaro no gukoresha neza  imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha isura y'ishyaka n'igihugu muri rusange.

Yvonne Ingabire Komiseri w'ungirije mu Ishyaka Green Party of Rwanda.

Mu kiganiro cya tanzwe na Yvonne Ingabire Komiseri w'ungirije mu Ishyaka Green Party, cyagarukaga mu kugaragaza isura nziza  y'ishyaka,  yagarutse ku ruhare rw'abarwanashyaka mu ku garagaza isura nziza y'ishyaka. 

Ati" nimwe mugomba kuba  abambere mu kwitatabira gahunda za leta, kugira imyitwarire myiza aho mutuye, kwimenyereza gukoresha neza Imbuga nkoranyambaga (Social media) mu kugaragaza ibikorwa byishyaka, kugaragaza ibyiza Ishyaka ryakozeho ubuvugizi nko kongera umushahara wa Mawarimu, kugaburira abana ku ishuri, Ubwisungane mu kwivuza aribwo buzwi nka Mutuel de Sante ndetse n'ibindi".

Mugusoza ikiganiro Yvonne, yakanguriye  abarwanashyaka kugira  uruhare mu kunyomoza abagoreka amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banasabwa kwirinda uwabashora mu bitekerezo bibi biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Bagabo John