Perezida wa Kenya William Ruto yahagaritse abakozi bane aho ngo bashinjwa ikinyabupfura gicye hamwe no kwica itegeko nshinga
Abo bakomiseri barimo Juliana Cherera, Francis Wanderi, Irene Masit ndetse na Justus Nyang'aya.
Uguhagarikwa kwabo ba Komiseri birahita bitanga inzira yo kubakoraho iperereza kubijyanye n'uburyo bitwaye mu matora aheruka aho bavuze ko Perezida wa komisiyo y'Amatora (IEBC)Wafula Chebukati yibye amajwi akayaha Perezida Ruto kandi ngo Raila Odinga ariwe wari watsinze amatora.

Abakomiseri bane bakoraga muri komisiyo y'Amatora IEBC bahagaritswe mu mirimo
Komisiyo y'inteko ishingamategeko yari yasabye ko hajyaho itsinda ryokugenzura imyitwarire yabo bakomiseri uko ari bane.
Perezida Ruto yasabye ko iryo tsinda rikora vuba ubwo bugenzuzi hanyuma bakamushikiriza rapo
Bagabo John
