•     

Kirehe: Hari abahisha inda batwitwe ngo zitagaragara bakabaroga

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage Mukandayisenga Jamviere yakebuye abagore batwita bagahisha inda banga ko igaragara ngo batayiroga bigatuma batipimisha.

Kirehe bamwe mu babyeyi bahisha inda ngo itagaragara kugirango batabarogera abana batwite

Ibi yabisobanuye ubwo yari mu kigo cy'amashuri cya GS Rugarama ya kabiri ahatangirijwe icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.

Ni icyumweru gifite insangamyamatsiko igira iti “Nta mubyeyi ukwiye gupfa abyara,”

Jamviere yagize ati' turakangurira ababyeyi kwipimisha inda ku gihe no kubyarira kwa muganga. Ubu turi gukumira iki kibazo kuko ntacyo dufite.”

Aha niho yahereye avuga ko haribamwe mu babyeyi batwita bagahisha inda ikirinto ntibajye kwa muganga kubera imyumvire yuko inda nigaragara bazayiroga.

Ati" Reka mpishe inda batayibona’, ‘nibayibona ikiri nto bazandoga"

Umuyobozi w'Akarere w'ungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage Mukandayisenga Jamviere

Mu kiganiro kigufi Jamviere yahaye ikinyamakuru Rubanda yavuze ko iyo babajije bamwe mu babyeyi impamvu batajya kwipimisha ngo barebe uko ubuzima bw'Umwa buhagaze,  bababwira ko bahisha inda ngo itagaragara kugirango batabarogera umwana uri munda., 
Gusa iki kikaba ari ikibazo gishingiye ku myumvire  kandi bikaba bidakwiriye.

Yavuze ko ari ukubirwanya kuko ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana bushobora kugira ikibazo.

Bagabo John