•     

Malawi: Guhabwa impamyabumenyi y'icyubahiro ntabwo biha umuntu izina rya "Porofeseri" cyangwa "Dogiteri."

Inama y’igihugu y’Amashuri Makuru (NCHE) yihanangirije cyane Abanya Malawi, isobanura ko kubona impamyabumenyi y’icyubahiro bidahita biha umuntu ububasha bwo gukoresha izina rya "Porofeseri" cyangwa "Dogiteri."

Malawi: Guhabwa impamyabumenyi y'icyubahiro ntabwo biha umuntu izina rya Porofeseri cyangwa Dogiteri.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara  tariki ya 27 Werurwe 2025 , NCHE yashimangiye ko impamyabumenyi y'icyubahiro ari ibihembo gusa kandi ko bidafite uburemere bw'amasomo nka PhD cyangwa Porofeseri, zihabwa umuntu waminuje mu Mashuri.

Iyo nama y'Amashuri Makuru  yavuze ko hari kwiyongera ku bantu bahawe impamyabumenyi z'icyubahiro bahita batangira kuzikoresha nk'amazina y'Umwuga kandi nyamara batarigeze bazibona mu buryo bw'amasomo atangirwa muri za Kaminuza .

Iri tangazo rigira riti: "Impamyabumenyi y'icyubahiro ni ukumenya uruhare rw'umuntu muri sosiyete, ariko ntaho bihuriye n' impamyabumenyi y'amasomo yabonye binyuze mu masomo asanzwe yigwa muri Kaminuza."

NCHE yasabye kandi ibigo kwirinda kuyobya rubanda mu kwemerera abahawe impamyabumenyi y'icyubahiro gukoresha amazina y'amasomo.

Iri Tangazo risohotse mu gihe abantu benshi muri Malawi biyita ko ari abarimu cyangwa abaganga nyuma yo guhabwa impamyabumenyi y'icyubahiro n'ibigo bitemewe.

NCHE yasabye abafatanyabikorwa bose gufatanya mu kurinda ubusugire no kubahiriza amashuri makuru mu gihugu.

Bagabo John