•     

Minisitiri w'intebe yavuze ku munyeshuri umaze iminsi 20 aburiwe irengero

Tanzania: Minisitiri w'intebe Kassim Majaliwa, yasabye Guverineri w'intara ya Mbeya gukora ibishoboka byose bagashakisha umwana w'umunyeshuri umaze iminsi 20 aburiwe irengero

Minisitiri w'intebe Kassim Majaliwa yinjiye mu kibazo Cy'umunyeshuri umaze iminsi 20 aburiwe irengero

Umunyeshuri witwa  Esther Noah, wigaga mu Mwaka wa gatanu w'Amashuri yisumbuye ku kigo cya Panda Hills, amaze iminsi 20 aburiwe irengero kuva tariki ya 18 Gicurasi 2023.

Intandaro yo kubura kwa Esther, byaturutse kubihano yahawe na Mwalimu we ubwo yamufatanaga ibyo bita inkota ariho akora ikizamini.

Mwalimu ngo yahise amwaka urupapuro rw'ikizamini yariho akoreraho araruca amutegeka gutangira bundi bushya ikizamini ndetse amucishaho n'akanyafu.

Uyu munyeshuri ngo yahise arakara ahita ajya mu rusengero ruri mu kigo, atangira kurira ariko bamwe mu banyeshuri babonye arira bagizengo ni uko ariho asenga.

                Minisitiri w'intebe Kassim Majaliwa

Nyuma Esther yahise yandika urwandiko rusezera abanyeshuri biganaga ndetse abwira na Mwalimu ko adakwiye kuzagira undi munyeshuri ahana kuriya kuko ngo ubuzima bwe abushyize mukaga.

Kuva icyo gihe Esther yahise asohoka mu kigo aragenda kugeza ubu ntabwo bazi aho yagiye,  nyina yakomeje gushakisha ariko nubu ntabwo baramubona.

Minisitiri w'intebe Kassim Majaliwa, yatangaje ko nyuma yokumva amajwi (Audio) y'umubyeyi w'uwo mwana avuga uburyo kugeza ubu atarabona umwana we, Majaliwa yahise asaba Guverineri wa Mbeya  witwa Juma Homera, gukora ibishoboka byose bagashakisha uwo mwana w'umunyeshuri.

Umubyeyi wa Esther, yavuze ko bashakishije ahantu hose hashoboka kuburyo bagiye no mu bitaro bakareba mu buruhukiro bw'ibitaro ( Morgue) ngobarebe niba yariyahuye umurambo we ukajyanwa mu  bitaro ariko nabwo baramubuze.

Bagabo John