Ruswa ikomeje kuba imbogamizi ikomeye mu rwego rw’uburezi muri Afurika, aho ibangamira uburyo bwo kubona serivisi z’uburezi, ihungabanya uburinganire ndetse ikanagira ingaruka ku ireme ry’ubumenyi abanyeshuri bahabwa.
Umujyanama w’Akarere ka Afurika mu bijyanye no kurwanya ruswa Samuel Kaninda, yasobanuye byimbitse ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bitandukanye bya Afurika ku bibazo bya ruswa mu burezi.
Yagaragaje ko ruswa igaragara mu buryo bwinshi, harimo gusaba amafaranga atemewe kugira ngo abanyeshuri bemererwe kubona imyanya mu mashuri, guhabwa amanota cyangwa ibyangombwa by’ishuri mu buryo budakurikije amategeko, ndetse no kunyereza amafaranga yagenewe ibikorwa remezo n’iterambere ry’amashuri.
Samuel Kaninda yavuze ko ibi bibazo bigira ingaruka zikomeye cyane ku bana n’urubyiruko, cyane cyane abaturuka mu miryango ikennye, kuko bamwe babura amahirwe yo kwiga cyangwa bakiga mu buryo budatanga ubumenyi bukwiye.
Yongeyeho ko ruswa mu burezi ituma habaho icyuho mu buringanire, aho abafite ubushobozi ari bo babona amahirwe menshi kurusha abatishoboye.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe muri gahunda ya ISDA Project, bwagaragaje kandi ko hakenewe kongerwa ubufatanye hagati ya za guverinoma, imiryango itari iya leta ndetse n’abaturage kugira ngo ruswa mu burezi irandurwe.
Hanashimangiwe akamaro ko gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga, gukaza igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo no gutanga amakuru mu mucyo kugira ngo uburezi butangwe mu buryo buboneye kandi bufitiye bose akamaro.
Bagabo John
