Umusifuzi wakundaga gutanga amakarita menshi atukura mu kibuga, yitabye Imana maze mu muhango wo ku mushyingura hifashishwa amakarita y'umutuku ndetse n'umuhondo.
Uyu muhango ntiwari usanzwe, kuko Barry — wari uzwiho gutebya no gukunda gusifura cyane — yari yaratanze amabwiriza y’uko ashaka kuzasezerwa igihe yitabye Imana.
Mu mihango myinshi yo gushyingura, abantu bamenyereye kwambara amakositimu y’umukara. Ariko kuri Barry byari bitandukanye. Abasifuzi bagenzi be bitabiriye uwo muhango bari bambaye imyenda yabo yo gusifura (referee kits), naho abakinnyi bo mu makipe yo muri Bracknell Sunday League bari bambaye imyenda y’amakipe yabo.

Urusengero rwasaga n’urwambaye amabara y’umupira w’amaguru kuva imbere kugeza hanze.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, igihe isanduku ya Barry yinjizwaga mu rusengero, abasifuzi barenga 20 bakoze umurongo w’icyubahiro (Guard of Honour). Icyatangaje benshi ni uko ubwo isanduku yanyuraga hagati yabo, bose bazamuye icyarimwe amakarita y’umutuku n’ay’umuhondo.

Uyu wari umuhango wo kumuha icyubahiro, kuko Barry ubwe yari azwiho gutanga amakarita menshi. Bavuga ko yakundaga guha abakinnyi amakarita mbere y’uko umukino utangira, akababwira ati: “Yifate ube uyibitse, ndabizi ko uribuze kuyikorera vuba mu mukino.”
Mu gusoza imihango, umusifuzi umwe yavugije ifirimbi ya nyuma (final whistle). Iri jwi ryasobanuraga ko umukino w’ubuzima bwa “Barry the Book” hano ku isi urangiye, ariko urwibutso rwe ruzahora mu mitima y’abo yasifuriye mu gihe cy’imyaka irenga 30, kuko yitabye Imana afite imyaka 70.
Barry Haslewood yibukwa nk’umuntu wahinduraga umupira w’amaguru urubuga rwo gusabana. Ntiyatangaga amakarita agamije guhana gusa, ahubwo yabikoraga mu rukundo no mu buryo bwo gutebya, ku buryo n’uwo yahaye ikarita y’umutuku yamusubizaga.
UWITUZE Hubert Tresor
