•     

Mufti w'u Rwanda yashimangiye ubumwe, gukunda Igihugu n'iterambere

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, mu ruzinduko rugamije kwegera Abayisilamu bo hirya no hino mu gihugu amaze iminsi akora, yabasabye Abaislam gukomeza kugira uruhare rugaragara mu kubaka Igihugu, kubungabunga ubumwe no kwiteza imbere.

Mu butumwa yatangiye 
mu turere dutandukanye two mu Ntara Y'Amajyepfo, Amajyaruguru, Iburasirazuba n'Iburengerazuba.

Mufti Sindayigaya Musa yakomeje gushimangira ko Abayisilamu bakwiye gukomeza gukunda Igihugu, kubaha amategeko no gufatanya n'abandi Banyarwanda mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y'abaturage. 

Yagarutse kandi ku ruhare rw'ubuyobozi bw'u Rwanda mu guteza imbere ubumwe, umutekano n'ubwisanzure bwo gusenga, asaba Abayisilamu kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

Mu Karere ka Kamonyi, yibukije Abayisilamu kurangwa n'imico myiza, gukunda Igihugu no kugira uruhare mu iterambere ry'aho batuye. I Ruhango, yabasabye gukorera hamwe no gukoresha neza amahirwe igihugu cyabahaye kugira ngo biteze imbere.

Naho Mu Karere ka Nyanza, Mufti yashimangiye ko iterambere ry'Umuryango w'Abayisilamu rigomba kujyana no kugira uruhare mu iterambere rusange ry'Igihugu, asaba buri Muyisilamu gukora cyane no kuba intangarugero.

Mu ngendo yakoreye mu turere twa Gakenke na Gicumbi, yagarutse ku kamaro k'uburezi, ubunyangamugayo, amahoro n'ubwiyunge, ashimangira ko indangagaciro z'Idini rya Islam zigomba kuranga imibereho ya buri Muyisilamu.

Ni mu gihe mu Ntara y'Iburasirazuba, aho yasuye uturere twa Nyagatare na Kayonza, yibanze ku gushishikariza urubyiruko kwiga, gukora, kwihangira imirimo no kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu. 

Yanibukije Abayisilamu kurangwa n'isuku, ubunyangamugayo no kubaha amategeko.
Mu Ntara y'Iburengerazuba, aho yageze mu turere twa Rusizi na Rubavu, Mufti yasabye Abayisilamu gukomeza kwimakaza ubumwe, kwirinda icyabatanya no gukomeza ubufatanye n'inzego z'ubuyobozi mu guteza imbere imibereho y'abaturage.

Muri rusange, ubutumwa bwa Mufti Sheikh Sindayigaya Musa muri uru ruzinduko bwagarutse ku ngingo zirimo gushimira ubuyobozi bw'u Rwanda ku miyoborere ishyira imbere ubumwe n'iterambere, gushishikariza Abayisilamu kwiteza imbere no kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyashyizeho, kubungabunga amahoro n'ubwiyunge, no kurangwa n'indangagaciro z'Idini rya Islam,  zirimo ubudahemuka, ubunyangamugayo, isuku n'urukundo rw'Igihugu.

Bagabo John