Kuri uyu 20 nibwo Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu yakiriye indahiro z'abayobozi batandukanye harimo n'umugobozi mushya wa Polisi IGP Camillus Wambura, avuga ko bagomba kwitega izindi mpinduka mu ngabo.
Mu ijambo rye Perezida Samia yavuze ko yashyizeho itsinda ry'abantu 12 bazagenzura imikorere ya Polisi yanyuma nibamara ku mugezaho raporo hazahita hakurikiraho ku genzura igisirikare nkuko Mwanchi dukesha iyi nkuru ya bitangaje.
Perezida yashizeho kandi ubunyamabanga bw'abantu 5 kugira ngo bunganire imikorere y'Ingabo nindi mitwe ishamikiye ku ngabo.
Umuyobozi mushya wa Police IGP Kamillus Wambura arikumwe na Perezida Samia Hassan Suluhu amaze kurahira.
Yongeyeho ko hazabaho izindi mpinduka zikomeye mu ngabo no mu zindi nzego z'umutekano kugira ngo imikorere irusheho kugenda neza.
Perezida Samia ya koze impinduka muri Polisi aho uwari Umuyobozi wa Polisi Simoni Siro yakuwe kuri uwo mwanya agirwa Ambasaderi muri Zimbabwe, anazamura mu ntera IGP Camillus Wambura ahita amugira umuyobozi wa Polisi.
Bagabo John