Mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage amakuru n’ibiganiro bibafitiye akamaro, Radio VOICE FM yatangiye ibikorwa byayo mu mujyi wa Rwamagana, aho yashinze icyicaro gikuru., Iyi radio nshya iri kumvikana ku murongo wa 94.5 FM, ikaba igamije kuziba icyuho cyari kiri mu itangazamakuru ryegereye abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Iyi radio nshya iri kumvikana ku murongo wa 94.5 FM, ikaba igamije kuziba icyuho cyari kiri mu itangazamakuru ryegereye abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Intara y’Iburasirazuba izwi nk’inkingi y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, ari nayo mpamvu ubuyobozi bwa VOICE FM bwahisemo kuyegerezamo ibikorwa byabwo.
Abahinzi, aborozi ndetse n’abacuruzi bakorera muri uru rwego bazabona uburyo bworoshye bwo kwamamaza ibikorwa byabo no kugeza amakuru ku bakiliya babo mu buryo bwihuse kandi bubegereye.
Iyi radio imaze igihe gito itangiye kumvikana, ariko abaturage bamaze kuyibonamo urubuga rushya ruzabafasha kubona amakuru agezweho, ibiganiro byigisha, ndetse n’imyidagaduro itandukanye.
Uretse kuba yumvikana mu Ntara y’Iburasirazuba yose, inagera no mu mujyi wa Kigali, ibintu bizafasha ibikorwa n’amakuru ava muri iyi ntara kumenyekana cyane.

Umuyobozi mukuru wa Radio VOICE FM, Nkindi Patrick , yavuze ko bahisemo gushinga iyi radio mu Burasirazuba kugira ngo abaturage baho babashe kubona itangazamakuru ribegereye, kuko hari henshi abaturage batagerwagaho byoroshye n’ibitangazamakuru bikorera mu mijyi minini.
Yasobanuye ko iyi radio izajya itanga ibiganiro byigisha abaturage ku buzima bwa buri munsi, ikabafasha gusobanukirwa n’ibibazo bibakikije, ndetse ikanabaha umwanya wo kuruhuka no kwidagadura binyuze mu muziki n’ibindi biganiro bitandukanye. Yongeyeho ko bazibanda cyane no ku bidukikije, hagamijwe gukangurira abaturage kubungabunga umutungo kamere no kurwanya iyangirika ry’ibidukikije.

Umuyobozi wa Radio Nkindi Patrick
Urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba narwo rwatekerejweho by’umwihariko.
Radio Voice FM yatangaje ko yashyizeho gahunda zigamije kuzamura impano z’abakiri bato bafite inzozi zo gukora itangazamakuru cyangwa indi myuga y’ubuhanzi.
Hazaba harimo amahirwe yo kwiga no gukorera imyitozo muri iyi radio, ibintu bishobora gufasha benshi kugera ku ntego zabo.
Si ibyo gusa kuko iyi radio inateganya gushyigikira abafite impano zitandukanye zirimo ubuhanzi, imivugo, amakinamico ndetse n’umuziki.
Hashyizweho studio n’icyumba cyihariye bizajya bifasha abo banyempano gukora no kumenyekanisha ibikorwa byabo.
Ibi bifatwa nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere itangazamakuru rikorera hafi y’abaturage no gutanga ijwi ku bibazo n’ibikorwa bibera muri iyi ntara ituwe n’abaturage barenga miliyoni eshatu n’igice.

Kwamamaza ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, guteza imbere impano z’urubyiruko, gutanga amakuru yizewe no kwegera abaturage ni bimwe mu byitezwe kuri Radio Voice FM, ibintu bishobora kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Intara y’Iburasirazuba muri rusange.
Bagabo John
