Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rwasabye ibitangazamakuru kujya byamamaza ibikorwa by'abantu bibanje gushishoza kubera ko harimo abaza kwamamaza nyamara ibyo bamamaza ari ibikorwa by'ubutekamutwe bigambiriye kwambura abaturage utwabo.
Ibi ni byagarutsweho n'Umuvugizi w'ururwego Dr Murangira Thierry, kuri uyu wa kabiri 21 Mata 2026 ubwo RIB yerekaga itangazamakuru abantu icyenda bakoze ibikorwa by'ubwambuzi bushukana.
Muri abo bantu icyenda bari mu byiciro bibiri, aho ikiciro cy'ambere kirimo abantu batandatu bakoze ubwambuzi bushukana aho bafataga amasaka bakayasiga ibara ry'umukara bakabeshya abantu ko ari igihingwa kitwa Kinowa ( quinoa) bababwira ko ari igihingwa gikunze kwera mu karere ka Kirehe.
Irindi tsinda rigizwe n'abantu batatu bakoraga ubwambizi bushukana mu kugurisha imitungo y'abandi harimo ibibanza n'ibindi.

Nyuma yokwerekana abo bagabo bakora ubwambuzi bushukana, Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, yagarutse kuri bamwe mu bakora ubwambuzi bushukana batanga amatangazo kugirango babone ababagana benshi.
Muri icyo kiganiro habajijwe icyakorwa kugirango bimwe mu bitangazamakuru byo kujya byakira amatangazo yamamaza nyamara hashobora kuba harimo n'ayabatekamutwe.

Asubiza iki kibazi Dr Murangira yagize ati" Ubu turiho turabigisha, ariko nyuma yibi tuzajya tubatumizaho nk'abafatanyacyaha, icyo tubasaba ni uko bagomba kujya bakira amatangazo y'amamaza ariko babanje gushishoza neza kugirango ibyo babamaza bitaba ari ibyabateka mutwe."

Mu gusoza icyo kiganiro RIB yasabye abantu bose bashobora kuba baratekewe umutwe n'abo bagabo by'umwihariko abashobora kuba baraguze ayo masaka bita ko ari igihingwa cya Kinowa, guhita batanga ikirwgo kuri RIB, bakareka kugira isoni.
Bagabo John
