Umugabo witiranwa nundi amazina yombi, yabwiwe ko yahawe Umwanya n'Umukuru w'igihugu maze ahita yerekeza ku ntara abwira Guverineri ko ariwe wahawe inshingano n'Umukuru w'igihugu, Umuyobozi yamubwiye ko atariwe bisaba ko bamwereka imyirondo yuwo wahawe inshingano maze uwo mugabo nibwo yabonye ku byemera.
Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu aherutse gushyira mu myanya abayobozi batandukanye, mubo yashyize muriyo myanya harimo Umugabo witwa Shabani Kabelwa wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kaliua.
Nyuma yaho itangazo risohotse kuri Radio, Umugabo witiranwa amazina yombi nuwo washyizweho na Perezida Samia, witwa Shabani Kabelwa.
Bwarakeye ahita ajya ku biro by'umuyobozi w'intara ya Tabora, avuga ko ariwe wahawe izo nshingano n'umukuru w'Igihugu bityo ko aje gutangira imirimo mishya.
Umuyobozi w'intara ya Tabora Paul Chacha, yavuze ko byagoranye kumvisha uwo mugabo ko atariwe wahawe izo nshingano.

Umuyobozi w'intara ya Tabora Paul Chacha
Yagize ati" Umugabo witiranwa neza amazina yombi nuwo Perezida Samia yahaye kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kaliua, Shabani Kabelwa, yageze hano atubwirako ariwe wahawe uwo mwanya bityo ko aje mu nshingano, byaragoranye kugirango tumuhe ibisobanuro byuko atariwe kubera bitiranwaga amazina yombi, ariko twamweretse imyirondoro ye yose maze abona kubyumva."

Gusa uwo Muyobozi w'intara yashimiye uwo mugabo umuhate yagize ngo bigaragaza ko akunda akazi.
Bagabo John
