Impanuka y'imodoka ebyiri za gonganye muri Tanzania abantu 12 bahasiga ubuzima abandi 50 barakomereka
Imodoka yo mubwoko bwa Frester yerekezaga muri Bukoba ivuye Der- es Salaam yagonganye nindi yo mu bwoko bwa Texas, abantu 12 bahita bitaba Imana abandi 50 barakomereka

Iyo mpanuka yabaye murukerera rwo kuruyu wa kane mu masaa sita zijoro mu gace ka Silwa mu karere ka Kongwa mu ntara ya Dodoma.
Aya makuru yemejwe umuyobozi w'intara ya Dodoma Rosemary Senyamule wageze ahabereye iriya mpanuka.
Mu minsi ishize indi mpanuka yahitanye abantu 20 abandi barakomereka ubwo imodoka yarimo umurambo igiye gushyingura yakoraga impanuka.
Bagabo John.
