Pasiteri Izadufasha Peter, wasengewe mu nshingano za Gishumba mu itorero ry'Inkuru Nziza mu Rwanda muri Paruwase ya Kabarondo mu karere ka Kayonza, yavuze ko mu mpanuro bahawe harimo kurinda Umukumbi w'Imana baragijwe.
Kuri iki Wagatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026, Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, ryasengeye Abapasiteri batanu bari bari barashoje amasomo ajyanye na Tewoologia abemwrera kujya mu inshingano za Gishumba.
Umwe mu basengewe witwa Pasiteri Peter Izadufasha, womuri Paruwase ya Kabarondo mu karere ka Kayonza, yabwiye ikinyamakuru rubanda ko ari ibyishimo bidasanzwe kuri we ndetse anashimira byimazeyo Itorero Inkuru Nziza muri rusange ryabahaye amahirwe yo kwiga kugirango babashe gukora umurimo w'Imana bafite ubumenyi buhagije.

Pasiteri Izadufasha Peter yashimye Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda ryabahaye Amahirwe yokwiga kugeza babaye Abashumba
Ati" Navuga ko Itorero ryegerejwe abakirisitu aho umuntu ahabwa amahirwe yose ndetse agahabwa n'umwanya kugirango yige afashijwe n'itorero, ibi bintu n'ibyagaciro gakomeye cyane".
Peter Izadufasha yakomeje avuga ko kuba Pasiteri ufite ubumenyi buhagije haba mu by'iyobokamana ndetse n'ubumenyi bw'amashuri asanzwe ari ingenzi kuko bifasha gutanga inyigisho zibyo usobanukiwe.

Umuvugizi w'Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda Juvenal Ngendahayo yasabye abashumba kurinda Umukumbi w'Imana
Umuvugizi w'Itorero inkurunziza mu Rwanda Pasiteri Ngendahayo Juvenal akaba Ari nawe wari umushitsi mukuru muri iki giterane.
Mu ijambo rye yasabye aba Pasitori bahawe inshingano , kurangwa n'imirimo myiza ,kwita kubo bayobora ,kuba icyitegerezo , kubo bayobora , kwera, imbuto nziza kubo bayobora ndetse naho batuye ,baharanira iterambere rirambye n'imibereho myiza Kubo bayobora naho batuye muri rusange.

Naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukira Bwana Buhiga Josué, yashimiye ubufatanye bwiza hagati y'Itorero Inkurunziza mu Rwanda na leta bugamije guteza umuturage imbere n'imibere ho myiza .
Mu gusoza ikiganiro n'Umunyamakuru, Peter yavuzeko mu mpanuro bahawe ubwo basengerwaga kuba Abashumba, basabwe kurinda Umukumbi w'Imana.
Ati" Twasabwe kurinda Umukumbi w'Imana twahawe kuyobora, hano ndavuga ko tugomba kubarinda ko batajya mu nyigisho z'ubuyobe burihano hanze.".



Iki gikorwa cyogusengera abakozi b'Imana cyabereye Mukarere ka Ngoma, Umurenge wa Rukira, muri Paruwasi ya Sinayi.
Biteganyijwe ko iki gikorwa cyogusengera abakozi b'Imana kizakomereza mu Ntara y'Amajyaruguru tariki ya 09/05 gikomereze mu Mujyi wa Kigali.
Bagabo John
