Kenya: Umugabo ufite abagore 15 witwa David Sakayo Karuhana, utuye mu intara ya Kakamega, yavuze Umugabo ufite umugore umwe aba adatekereza neza
Uyu mugabo David Sakayo, yavuze ko bigoye kuganira n'umugabo ufite umugore umwe kuko ngo ibitekerezo bye biba biciriritse cyane.
Ati" Sinshobora kwicarana n'umugabo ufite umugore umwe kuberako ubwenge bwe buba biciriritse cyane kuko ashobora kuvuga ijambo rimwe akariganiraho hafi amasaha atu ariryo akivuga gusa ".
David Sakayo ufite imyaka 64 afite abagore mu bihugu bibiri harimo kenya na Uganda.

David Sakayo afite abagore 15 n'abana 107
Sakayo afite abana 107 kandi ngo arateganya kwagura imbi agashaka abandi bagore mu bindi bihugu.
Kimwe mu binyamakuru bya Kenya, cyanditse ko David Sakayo yavuzeko abo bagore yashatse bose ababonera ibibatunga kuburyo bafite imibereho myiza ntakibabazo bafite.
Bagabo John
