•     

Umugore watwikiwe tatuwaji ya Perezida William Ruto yitabye Imana

Umunyekenyakazi witwa Rachel Wandeto, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwishushanyaho ku gituza tatuwaji ya Perezida William Ruto, yitabye Imana ari kuvurirwa ibikomere yatewe no gutwikwa na lisansi.

Umugore watwikiwe tatuwaji ya Perezida William Ruto yitabye Imana.

Rachel Wandeto bivugwa ko yagabweho igitero n’abantu bataramenyekana mu gace ka Mwiki mu Mujyi wa Nairobi, agasigara afite ibikomere bikomeye by’ubushye mbere yo kujyanwa mu bitaro kugira ngo avurwe.

Urupfu rwe rwakomeje guteza impaka ndende muri Kenya, mu gihe inzego zibishinzwe zigikomeje iperereza kuri icyo gitero. 

Nk’uko Polisi yabitangaje uwo mugore bamumenaho lisansi mbere yo kumutwika, ibintu byamusigiye ubushye bukabije bungana na 70% by’umubiri we.

Yahise ajyanwa  mu Bitaro bya Uzima Uhai, nyuma aza kwimurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kenyatta National Hospital kugira ngo akurikiranwe n’abaganga b’inzobere, ariko kubera ibikomere yari afite yahise yitaba Imana. 

Bagabo John 