Umuhanuzi Eliya wo muri Angola yatangaje benshi nyuma yo kuvugwa ko yamaze imyaka icyenda atarya ibiryo, ahubwo atunzwe n'amazi gusa.
Uyu mukozi w’Imana bivugwa ko muri icyo gihe cyose yanywaga amazi gusa, ibintu byakuruye amatsiko ya benshi mu gihugu cye no hanze yacyo, kandi ngo arateganya gukomeza iyo gahunda yo kwiyiriza kugeza mu mwaka wa 2056.

Mu gihe abayoboke n’abemera be babibona nk’ikimenyetso gikomeye cy’ukwizera no kwihangana mu by’umwuka, abandi bagaragaje gushidikanya gukomeye.
Abahanga benshi bibaza niba umubiri w’umuntu washobora kumara imyaka myinshi utabona intungamubiri za ngombwa, hakaba n’impaka zikomeye ku bijyanye n’uko byashoboka bitabaye ku bw’imbaraga zidasanzwe cyangwa igitangaza.
Bagabo John
