Mukiganiro na CHITA Magic,Uwambajimana Joyeuse wamamaye kumbuga nkoranyambaga nka Juwayeze wa Juno kubera gutangaza ko akunda umuhanzi Juno Kizigenza yatangaje ko ubukwe bwari butegrejwe nabantu benshi mukwezi gutaha bwapfuye ndetse avuye kurega umusore bari kuzabana kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo kuko yasanze ari umutekamutwe yashakaga kurya utwe nutwabandi.
Joyeuse yavuzeko byatangiye yifuza gusezerena nuyu musore Shami Romeo wamenyekanye nka Dr, M , ariko uy'umusore akabyanga kuko yarazi neza ko Ntujuje imyaka yubukure inyemerera gusezererana.
Ati "naramubwiye ngo tujye kumurenge tugeze hafi yaho yigira mukabari, kumurenge bambwira ko batansezeranya kuko ntujuje imyaka 21, naraje ndabimubwira ambwira ko twabana ndetse tukanatumira abantu mubukwe bwacu, ubutumire twarabukoze ndetse hariho abatangiye gutwerera gusa natunguwe namagambo yatangiye kuvuga ubukwe butaraba atangiye kugenda ambeshyera ko yamfasha nsambana kubaturanyi nyamara sinigeze mbikora, abeshya ko nuka narwaye indwara z'imyanya yibanga".

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko atigeze asambana nkuko umusore yagiye abivuga ku mbuga nkoranyambaga, aha niho hayereye abaza umunyamakuru ko niba haraho azi bapima amasugi bajyayo kandi basanga akiri isugi.
Jeyeuse yavuze ko kubera iri hohoterwa ari gukorerwa byatumye yiyambaza RIB ya Nyamirambo kandi ikirego cye cyakiriwe neza akaba yizeye ubutabera.
Uyu Romeo wamenyekanye nka Dr .M bivugwa ko atari ubwambere avuzwe murukundo nabakobwa bo kumbuga nkoranyambaga agamije inyungu, ngo akaba yarigeze gukundanaha na nyakwigendera Nyiransengiyumva Valentine wamamaye nka Vava dore imbogo.

Joyeuse yasoje ikiganiro ashishikariza Abakobwa kwirinda abasore babatekamutwe baba bishakira intwererano cyane ko muriyiminsi bigezweho kuko nawe yagiriwe inama mbere akanga kumva nyamara bikaba birangiye ibyo yabwiwe arukuri.
UWITUZE Hubert Tresor
