Umugabo witwa Reginald Riwa, bicyekwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe, yishe Mudugudu amuciye umutwe maze ahita awirukankana arautwara.
Amakuru yatanzwe na Polisi, avuga ko uyu Reginald Riwa, utuye mu Ntara ya Kilimanjaro muri Tanzania, kuri uyu wa kabiri tariki 24 Werurwe 2026, yabonye umuyobozi w'umudugudu witwa Ezekiel Temu, ufite imyaka 62 maze aramwirukankana amugezeho ahita amutema ijosi n'umupanga ahita yirukankana umutwe wa Nyakwigendera autwara murugo rwaho aba.

Polisi yatangaje ko yahise itangira gushakisha uwakoze ayo mahano maze bahita basanga ari uyu mugabo witwa Reginald Riwa, bamusangana umutwe wa Nyakwigendera maze ahita atabwa muri yombi.
Umurambo wa Nyakwigendera wahise utwarwa mu burihukiro kugirango ukorerwe isuzuma, naho uyu wishe yahise acumbikirwa kuri sitasiyo ya Polisi mu gihe iperereza rigikomeje.
Bagabo John
