Umugore wo muri Tanzania uherutse kugaragara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko atashyingira umwana we ku mugabo udafite PhD, yongeye kurikoreza avuga ko umuntu ugitega imodoka rusange ari ubutindi kandi ko ntabwenge agira.
Uyu mugore wo mu bwoko bw'abahaya muri Tanzania, mu minsi ishize yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko atashyingira umwana we umugabo udafite impamyabumenyi y'ikirenga ya PhD, ngo kuko byaba ari ukumwangiza umwana we mu miterekerereze amushyingiye umuntu batari ku rwego rumwe.
Yongeye kurikoraza nanone ubwo yavugaga ko umuntu ukigenda mu modoka zitwara abagenzi ari ubutindi bubi kandi ko uwo muntu ntabwenge aba afite., kuri we ngo iyaba Tanzania ituwe n'abaturage Miliyoni nka 30 buri muturage yakamuguriye imodoka ye.

Muri icyo kiganiro, umunyamakuru yamubajije niba afite ubwo bushobozi kuki atagurira abo Miliyoni 30 abandi basigaye akazazibagurira ubutaha, uwo mugore yavuze ko kwaba ari ukubatera ishyari.
Muri icyo kiganiro yagize ati" kugenda mu modoka rusange ni Ubutindi bubi rwose, wari uzi ko n'imodoka yange itarimo akuma kagabanya ubushyuhe ntashobora yijyamo nkaswe imodoka yarusange".
Kugeza ubu ntabwo hazwi neza umutungo uriya mugore afite uko ungana kuburyo yavuga yuko afite ubushobozi bwo kugurira abaturage Miliyoni 30 buriwese imodoka.
Bagabo John
