•     

Perezida Samia yahaye imbabazi Abagororwa 436

Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mata 2026, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, akoresheje ububasha ahabwa n’Itegeko Nshinga, yahaye imbabazi abagororwa 1,369, aho 436 barekuwe ako kanya, mu gihe abandi 933 bagabanyirijwe ibihano byabo.

Perezida Samia yahaye imbabazi abagororwa 436

Uyu mwanzuro watangarijwe uyu munsi mu mujyi wa Dodoma n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Patrobass Katambi, wavuze ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo kwizihiza imyaka 62 y’Ubumwe bwa Tanganyika na Zanzibar.

Yakomeje asobanura ko izo mbabazi zatanzwe hashingiwe ku ngingo ya 45(1) y’Itegeko Nshinga rya Tanzaniya, iha Perezida ububasha bwo guha imbabazi abagororwa bujuje ibisabwa.

Nk’uko bigaragara abagororwa bahawe izo mbabazi barimo abari bamaze kurangiza igice cy’ibihano byabo hakurikijwe amategeko, abarwayi barembye byemejwe n’abaganga, abasaza n’abakecuru bafite imyaka 70 n’abayirengeje, ndetse n’abagore batwite cyangwa bafite impinja bari mu magereza.

Byongeye kandi, abagororwa bari barakatiwe ibihano birebire, harimo abamaze imyaka 25 n’iyirenga bafunzwe, kimwe n’abari bamaze igihe kirekire bafunzwe by’agateganyo, na bo bashyizwe muri aba bahawe imbabazi nyuma yo gusuzumwa byihariye.

Icyakora, Guverinoma yatangaje ko izo mbabazi zitarebaga abagororwa bahamijwe ibyaha bikomeye birimo iterabwoba, ubujura bwo mu nyanja, gufata ku ngufu, icuruzwa ry’abantu, ruswa, guhungabanya ubukungu bw’igihugu, ndetse n’abakatiwe igifungo cya burundu.

Nanone kandi, abagororwa bari barigeze guhabwa imbabazi na Perezida mbere ntibashyizwe kuri urwo  rutonde. 

Guverinoma yavuze ko iki cyemezo kigamije guha amahirwe ya kabiri abagororwa bagaragaje ko bihannye, kugira ngo basubire muri Sosiyete no kugira uruhare rufatika mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.

Bagabo John