Kuri uyu wagatanu tariki ya mbere Gicurasi 2025, Ishyaka riharanira Demokara no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryakomeje ibikorwa mu karere ka Gisagara, aho abarwanashyaka basabwe gukoresha neza Amahoro u Rwanda rufite.
Ikiganiro cyatanzwe na HABIMANA Gustave, Usanzwe ari Umuyobozi wishyaka mu Ntara y'Amajyepfo
cyagarukaga ku ruhare rw’abarwanshyaka mu kubaka Amahoro, Umutekano ndetse n’ibibazo birebana n’umutekano w’abantu (Human Security)
Habimana Gustave yibukije abarwanashyaka ko
bagomba gukoresha neza amahoro n’umutekano u Rwanda rufite, bagakora cyane kugira ngo bateze imbere imibereho yabo.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, abarwanashyaka ba DGPR bavuze ko bishimira ko basigaye bagenda bemye ntakintu bikanga, bakumva batewe ishema nokuba ari abarwanashyaka ba DGPR., ikindi ngo ni uko abarwanashyaka ba Green Party bagiye gukundisha abaturage ibyiza by'ishyaka n'amahame Ishyaka rigenderaho.

Ishyaka DGPR rikomeje guhugura abayobozi b’ishyaka ku rwego rwa rw'Akarere kugira ngo na bo bazahugure abo ku rwego rw’Imirenge.
Bagabo John
